1. Umukobwa ukora akazi ko mu rugo yakurikiranye mu ibanga ikiganiro shebuja yagiranaga n’umukunzi we kuri telefoni. Nyamukobwa si ukubanda amatwi sinakubwira. Asezera umukunzi we yumva shebuje agize ati ‘’bye my sweet heart’’ bivuga ngo ‘’urabeho buryohe bw’umutima wanjye."
Ubwo umukozi arita mu gutwi, ariko kuba atazi Icyongereza yitiranya amagambo. Nuko nawe abatura telepofoni ahita ahamagara umukunzi we nawe. Amusezera agira ati ‘’ bye bye, my sim card’’. Ntimumbaze uko umukunzi we yabyakiriye.
2. Umunsi umwe mu gihugu gishishikariza abantu kubyara abana benshi (hamwe ubyara bakaguhemba kubera ko bafite abaturage bake cyangwa bashaje/ population vielle) hari hateguwe gahunda yo guhemba umuryango (family) waba ufite abana 14.
Ni uko hakaba umjuryango imwe yari ifite abana 13, umugabo amaze kumva iryo tangazo yibuka ko yari yarabyaye umwana hanze niko kwegera umugore we amusobanurira yitonze ko yari yarabimuhishe ariko ko byaba byiza agiye kuzana uwo mwana kugira ngo babashe kwegukana ibyo bihembo byari byateganyijwe dore ko byari binatubutse.
Umugore aramwemerera umugabo anyarukira kuzana wa mwana ; akimugeza imuhira ariko, ngo ajye kureba asanga mu rugo hasigaye abana 2 gusa, niko guhita abaza umugore ati "Abandi bana ubatumye he ko ubona amasaha y’irushanwa yegereje ?” Nyamugore niko kumusubiza ati "Burya wabaye ukiva hano ugiye gushaka uwo mwana wawe, ba bana bandi nabo ba se baba basesekaye hano baje kubatwara ngo babajyane mu irushanwa."
Umugabo arumirwa ! (Ubwo yari azi ko yahishe umugore we ko yabyaye umwana umwe hanze, umugore we yari yaramuhishe ko muri 13 yibwira ko babyaranye 11 muri bo atari abe).
No comments:
Post a Comment