U Rwanda n’ibigo byo muri Amerika byasinye amasezerano y’ubufatanye mu buzima
Yanditswe kuya 24-07-2012 - Saa 10:03' na Emmanuel Nshimiyimana
Ku wa Gatandatu tariki 21 Nyakanga Leta y’u Rwanda yasinye amasezerano y’ubufatanye n’inzego z’ubuzima zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu rwego rwo kongerera ubushobozi abakozi bakora muri serivisi z’ubuzima mu Rwanda.
Nk’uko The New Times dukesha iyi nkuru ibivuga ngo ibi bije bikurikira itangazo ry’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Bill Clinton, rya gahunda y’imyaka irindwi yo kwigisha abakora umwuga w’ubuganga mu Rwanda.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Agnes Binagwaho, asinya ayo masezezerano, yavuze ko hagiye kubaho gahunda nshya mu kwigisha amasomo y’ubuzima n’itangwa ry’inkunga ziva hanze, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Minisiteri y’Ubuzima.
Aya masezerano mashya y’imyaka irindwi y’ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, n’Ikigega cy’Isi cyo kurwanya SIDA, Marariya n’igituntu, ndetse n’ibigo 13 by’ubuzima byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no ku Isi.
Iyi gahunda ngo izazana abaganga 90 bo muri Amerika bazafasha muri gahunda yo kwigisha no guhugura mu mashami 10 y’inzobere atanga serivisi z’ubuzima.
Dr. Binagwaho yongeyeho ko ubu bufatanye buje kuvugurura imikoranire mpuzamahanga mu kongerera ubushobozi ibikorwa by’ubuzima ndetse n’ubufatanye mu kwigisha ubumenyi mu by’ubuzima.
Hagati y’umwakaka wa 2012 na 2019, impuguke amagana zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zizajya zihura na bagenzi babo bo mu Rwanda, hagamijwe kureba ko hari ubushobozi nyabwo mu rwego rw’ubumenyi ndetse n’ibikoresho mu itangwa rya serivisi z’ubuzima.
Kugeza ubu u Rwanda rwateye intambwe mu kugabanya umubare w’inda zivuka zidashyitse, habaho igabanyuka kugeza kuri 80% ku bana bapfaga bavutse ku babyeyi babana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA ndetse n’igituntu mu myaka ya 2000 na 2010, umubare w’abapfa bakivuka ugabanyuka ku kigereranyo cya 50% mu myaka ya 2005 na 2010.
Ibi bikaba byaratumye icyizere cyo kurama cyiyongera kandi ababana n’indwara zidakira na bo ntizipfe kubahitana.
Ubu bufatanye buzafasha u Rwanda kandi mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’abakozi b’inzobere mu nzego zita ku buzima kubera ubufatanye n’ibihugu byateye imbere mu buvuzi.
Minisiteri y’Ubuzima, hashingiwe kuri aya masezerano, ikaba ivuga ko nyuma y’imyaka 8 Leta y’u Rwanda izaba ifite ubushobozi buhagije muri serivisi z’ubuzima nta nkunga z’amahanga.
No comments:
Post a Comment