Mu gihe mu Kinyarwanda twari dusanzwe tumenyereye ko hari imigani ymigufi ifite aho yakometse ndetse ikanamenyekana kuburyo inifashishwa ahantu henshi, bitewe n’iterambere ndetse no gutebya hari indi migani mu rwego rigenda ivuka ariko rimwe na rimwe ugasanga ifatiwo gusetsa abantu bagenda bahimba itandukanye n’itari isanzwe ariko akesnhi babikora mu rwego rwo gusetsa.
Rimwe mu matsinda ya Facebook mu Rwanda ryitwa SOPECYA ryabashije gushyira ahagaragara imwe muri iyo migani migufi ishobora kuba isekeje.
Dore imwe muri yo :
• Utazi ubwenge abona zero
• Ushaka inka arayigura.
• Inda nini yishe umukandara
• Uruciye inyuma aba ashaka kwiba
• Akaburiye Google ntikaboneka kuri Facebook
• Ako umugore ashatse aruhuka akagezeho
• Akarenze umunwa barakumva
• Ijambo rya mukuru araryivugira
• Uwikeka amabinga aba arwaye bwaki
• Akagabo gahimba hari abagore gusa
• Uwigize agatebo bamutwaramo imineke
• Akabura ntikaboneke nuko katabaho
• Uwendeye nyina mu nyenga baramufunze
• Akarushya ihamagara ntikarabatizwa
• Uwanga amazimwe aba ibubu
• Ibyaye ikiboze irakijugunya
• Uwanze kumvira se na nyina yumvira tonton
• Ukorora acira baramufunga
• Utazi ubwenge ajya kuri Google
• Ukuri gushirira kuri Facebook
• Urucira mukaso agahita yahukana
• Utigerera mu Rugwiro abeshywa byinshi
• Ijya kurisha ihera ahari ubwatsi
• Aho umwaga utari isambusa barayisangira
• Amazi arashyuha aRiko ntiyibagirwa muri frigo
• Umugabo mbwa aseka Umutijiste
• Abahuje inama bayikorera inyandikomvugo
• Uwariye niwe wandurura amasahani
• Ukize inkuba ashaka paratonnerre
• Isoni zinywesha orange wanywaga waragi
Hari indi migani yashyizwe ahagaragara na rino tsinda ariko wenda nawe haba hari uwo uherutse kumva wawusangiza n’abakunzi ba IGIHE.com.
soma n'ibi
soma n'ibi
No comments:
Post a Comment