Thursday, July 26, 2012

Nyakwigendera yitabye imana

NYAKWIGENDERA YITABYE IMANA
Mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki ya 26/5/2012, mu masaha ya saa yine n’igice z’ijoro nibwo Umurerwa Sylvie yakoze impanuka ikomeye , nyuma yo kugongwa n’imodoka. Nyakwigendera akimara kugongwa yatabawe na Bull Dogg na mugenzi we MC Tino , bamujyana kwa muganga gusa yagezeyo yamaze gushyiramo umwuka.
Iyi mpanuka yabereye mu mujyi wa Kigali yari ikomeye cyane dore ko uyu mukobwa watabarutse yakomeretse ku buryo bukomeye mu mutwe. Akimara gukora iyo mpanuka, bamwe mu bari bugufi y’aho byabereye baketse ko yahise yitaba Imana kubera uburyo yagonzwemo. Bull Dogg na MC Tino bahise bamushyira mu modoka bamujyana CHUK , gusa umugambi w’Imana warasohojwe Umurerwa Sylvie yitaba Imana.
R.I.P
Nyakwigendera Umurerwa Sylvie.
Hirya no hino ku mbuga za facebook na twitter, inkuru yahise isakara ko uyu mukobwa yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 1/6/2012. Inshuti, abavandimwe n’abantu bose bari bamuzi, baciwe intege n’urupfu rwa Sylivie dore ko yakundaga gusabana no gusenga, kandi agacisha make nkuko bamwe mu babanye nawe babitangaje.
Mu kiganiro gito na Bull Dogg ari nawe watabaye uyu mukobwa nyuma yo kugongwa, yatubwiye ko kiriya gikorwa cy’urukundo yagikoze afite icyizere ko uyu mukobwa agomba gukira ariko siko byagenze.
Bull Dogg akimara kumenya ko Sylvie yapfuye, nawe yacitse intege . Ibi Bull Dogg yabidutangarije ku munsi w’ejo kuwa gatandatu. Umuntu wagonze nyakwigendera ngo yasaga n'uwasinze nkuko abari aho impantuka yabereye babidutangarije.
Umurerwa Sylvie yitabye Imana afite imyaka 20 y’amavuko. Yari bucura mu muryango wabo .Yize mu ishuri rya Saint Patrick Kicukiro akaba yari atuye i Nyamirambo. Imihango yo kumushyingura izaba ku munsi w’ejo kuwa mbere tariki ya 4 Kamena 2012.
Imana imwakire mu bayo !
Foto: facebook/Sylvi

No comments:

Post a Comment